
- Local ,
Ibaze isi aho itorero ari ryo moteri y’impinduka muri buri sosiyete. Ibaze abanyamuryango basanzwe b’itorero bafite ubushobozi bwo gutahura no kubaho mu nzira Imana yabaremeye yo kuzana impinduka mu isi. Ibaze amatorero y’abizera y’ingeli zose asenyeye umugozi umwe, afashanya, asangira inyigisho, maze agahangana n’ibihanda bikomeye ku isi. Izi nzozi ziri kuba impamo binyuze muri gahunda ya PEACE, kandi itorero ryawe rifitemo uruhare.
Isi iri guhura n’ibihe bidasanzwe, aho abaganga, abarimu ndetse n’abamisiyoneri babasha gukemura ibibazo nk’indwara z’ibyorezo, ubukene cyangwa ubujiji ari bake. Ariko hari ingabo z’abizera, zikomejwe n’Umwuka Wera, zicaye mu matorero zitegereje guhabwa ubukangurambaga. Uko itorero ryawe ringana kose, ushobora gufasha abanyamuryango baryo kubaho ubuzima bahamagariwe, ukanabakungurira kuzana impinduka.
Yesu ni we itorero ryubakiyeho kandi yarihaye ubutware bwo guhindura isi riyereka urukundo rwe. Mu nshingano isumba izindi, yahamagaye abamukurikiye bose-atari abigishwa bake-kubaho ubuzima buvuga ubutumwa : « Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi…Nuko mugende. » Gahunda ya PEACE izana impinduka zihoraho kubera ko itangirira MU itorero ikanabera MU itorero. Iyo itorero ribaye ipfundo ry’impinduka aho rituriye, havamo ibisubizo bizana umusaruro, bigaragara, ndetse n’impinduka zirambye.